00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 3 bashoje amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Tanzaniya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 December 2014 saa 12:00
Yasuwe :

Abanyarwanda 3 bahawe impamyabumenyi zisoza amasomo ya gisirikare y’abofisiye bato mu Ishuri rya gisirikare rya Tanzaniya , mu mpera z’iki cyumweru.
Uretse Abanyarwanda 3, hari harimo n’abandi 4 bo muri Kenya, 2 bo muri Seychelles. Abasirikare 171 nibo bashoje aya masomo; harimo 156 b’abagabo, 15 b’abagore muri iryo shuri riherereye mu mujyi wa Arusha, ahitwa Monduli.
Ikinyamakuru IPP Media dukesha iyi nkuru cyanditse ko umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe na Perezida wa Tanzaniya (…)

Abanyarwanda 3 bahawe impamyabumenyi zisoza amasomo ya gisirikare y’abofisiye bato mu Ishuri rya gisirikare rya Tanzaniya , mu mpera z’iki cyumweru.

Uretse Abanyarwanda 3, hari harimo n’abandi 4 bo muri Kenya, 2 bo muri Seychelles. Abasirikare 171 nibo bashoje aya masomo; harimo 156 b’abagabo, 15 b’abagore muri iryo shuri riherereye mu mujyi wa Arusha, ahitwa Monduli.

Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yambika umudari umukobwa wahize abandi mu ishuri rya gisirikare

Ikinyamakuru IPP Media dukesha iyi nkuru cyanditse ko umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, wanashyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako nshya ya gisirikare igiye kubakwa muri ako gace.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages