Tariki ya 04 Nyakanga 2013, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal yateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 19 yo kwibohora. Ibyo birori byitabiriwe n’abantu benshi harimo Abanyarwanda bagize Diaspora hamwe n’inshuti z’u Rwanda. Muri ibyo birori, Guverinoma ya Senegal yari ihagarariwe na Minisitiri Abdoulaye Balde ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Gérard Ntwari yaboneyeho umwanya wo kubwira abari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza uwo munsi mukuru wo kwibohora, ko intambwe ikomeye igihugu kimaze kugeraho muri iyi myaka 19 ishize buri Munyarwanda abayeho mu mudendezo.
Yasobanuye ko mbere y’uko habaho kwibohora, u Rwanda rwarangwaga n’amacakubiri, irondakarere, iterabwoba, n’impagarara z’urudaca; ari na byo byaganishije kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Agira ati «Kubohora igihugu byatangiriye ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Abanyarwanda bibohoye akarengane, amacakubiri, ubwoba n’intugunda byabuzaga iterambere ry’igihugu. Muri iki gihe, u Rwanda rukataje mu nzira y’iterambere mu ngeri nyinshi kandi rukomeje kubera urugero ibindi bihugu by’Afurika.»
Yongeyeho ko inzira y’iterambere ikiri ndende kandi ko buri Munyarwanda agomba kurigiramo uruhare. Yakomeje avuga ko uwo munsi Abanyarwanda bose bawizihiza baharanira kwigira, kandi batekereza ko iterambere ry’u Rwanda ari bo rireba mbere na mbere, imfashanyo zikaba zaza gufasha ibyo bagezeho. Yashishikarije Abanyafurika bose gushyira hamwe kugira ngo Afurika igire ubwigenge bwuzuye.



















TANGA IGITEKEREZO