00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari Abanyarwanda bavuriwe indwara z’umutima na kanseri mu Misiri ku buntu

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 22 February 2015 saa 01:16
Yasuwe :

Abanyarwanda batazwi umubare bamaze kujya kwivuriza mu Misiri, aho indwara zikomeye zirimo umutima na kanseri babivurirwa ku buntu, abadogiteri bagahugurirwa kuzafasha benshi mu bihugu byabo.

Ubu bufasha Misiri itanga ku bihugu bitandukabye bya Afurika bweretswe abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari mu rugendo rwo gusura iki gihugu.

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2015, basuye ibitaro bikomeye bivura indwara ya Kanseri ku buntu.

Ibi bitaro biherereye mu Mujyi wa Cairo byahawe izina Children Cancer Hospital 57357 ubwo byarangizaga kubakwa muri Nyakanga 2007.

N’Abanyarwanda ntibatanzwe muri serivisi z’ubuvuzi bitanga, hamaze kuvurirwa abana batanu b’Abanyarwanda, dore ko ari ibitaro by’abana. Kuri ubu hanarwariye n’undi witwa Manzi.

Kubera ubuhanga bw’abakoramo, ibyuma n’imiti byifashishwa abana bakomoka mu bihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda 652 bamaze gukira kanseri burundu ku basaga 1500 bamaze guhabwa ubwo bufasha nkuko byatangajwe na Dr Janathan Bailey umwe mu bashakishije ubufasha hirya no hino ngo ibyo bitaro byubakwe.

Ibi bitaro bifite ibitanda 324 ariko bavuga ko barimo kubyagura ngo bibashe kwakira abarwayi benshi kurushaho no gutanga ubumenyi ku baganga ba Afurika bajya bajya kuhigishirizwa nyuma bagafashwa kujya no guhabwa amasomo ya nyuma muri Amerika bakaza bafite ubumenyi buhanitse mu kuvura kanseri. Biteganyijwe ko bazongera guhugura abandi 600.

Inyubako y'ibitaro

Uretse kuvura abana ku buntu, kwigisha abadogiteri bo ku bindi bihugu bya Afurika, ibi bitaro bijya binohereza bamwe mu baganga muri ibi bihugu bakavura ku buntu bagaha na bwa bumenyi abaganga baho.

Ibi bitaro bifite abaganga basaga 300 bazi kuvura umutima n’indwara ziwushamikiyeho. Byamaze kuvura abarwayi ku kigero cya 72% kandi ngo bizakomeza biciye mu bwitange bwa Leta n’abagiraneza kuko bitishyuza ikintu na kimwe ku murwayi.

Uretse kuvurwa n’abarwaza bahabwa ubumenyi bwo kwirinda indwara za kanseri, bakigishwa ibyo bagaburira abarwayi babo, abarwayi nabo bagafashwa mu kutiheba.

Abanyarwanda banavuwe n’umutima ku buntu

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2015, urugendo rw’abanyamakuru rwakomereje mu Ntara ya Aswan mu Majyepfo ya Misiri hafi na Sudani, mu rugendo rw’amasaha hafi atatu mu ndege. Ni ahubatse urugomero rwubatse kuri Nili mu myaka ya 1960.

‘Aswan High Dam’ ifite amazi angana na metero kibe miliyoni zisaga 160.

Hafi aho ni ho hari ibitaro bivura indwara y’umutima ku byiciro byose by’abantu byitwa Magdi Yacoub Foundation Aswan Heart Centre.
Abanyarwanda bari mu bamaze kuhahererwa ubuvuzi ku buntu, batandatu bamaze kuvurwa barataha kandi ngo bazakomeza kwakira abandi no kujya mu bihugu bimwe kuhavurira no gutanga ubumenyi.

Dr Zeno yasobanuye ko Dr Magdi Yacoub ashinga ibi bitaro yari agamije guha muntu uburenganzira bwe ku buzima kandi abantu bakavurwa ku buntu hatarebwe inkomoko ye idini rye n’ibindi byahsingirwaho mu kumugereranya n’undi.

Kuva byatangira mu mwaka wa 2009 ngo bimaze kuvura abarwayi benshi kuko bivura 2500 ku mwaka, bitewe n’uko bafite ibitanda bike bisaga 60.

Ibi bitaro kandi ni nabyo byigisha abanyeshuri bo muri iyi ntara biga kuvura. Biteganyijwe ko bizakira abaganga basaga 30 bazaturuka mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda bagahugurwa kuvura umutima mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu barwayi bavuwe barimo kandi abo mu bihugu nka Kenya, Burundi, Uganda, Ethiopia n’ahandi.

Abavurwa babifashwamo na ambasade z’ibihugu byombi na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,gusa u Rwanda nta ambasader rufite mu Misiri mu gihe Misiri yo iyifite mu Rwanda.

Ibitaro bivura umutima ubwo byasurwaga n'abanyamakuru
Bamwe mu baganga b'ibi bitaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages