00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda n’Abarundi 26 bafashwe binjira muri Tanzania rwihishwa

Yanditswe na

Herve Ugirumuknda

Kuya 11 October 2014 saa 09:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bwa Tanzania bwatangaje ko bwafashe Abanyarwanda n’Abarundi 26 barimo 22 bari munsi y’imyaka 15 bashakaga kwinjira muri icyo gihugu rwihishwa mu gace ka Mlogolo, ko mu karere ka Sikonge kuwa 10 Ukwakira 2014.
Uharariye abinjira n’abasohoka muri ako gace , Andrew Kalengo yabwiye ikinyamakuru , Majira ko abo bimukira berekezaga ku karere ka Chunya gukora mu mirima y’itabi.
Ati” Abafashwe ni abari bavuye mu gace ka Kigoma kegereye umupaka w’u (…)

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bwa Tanzania bwatangaje ko bwafashe Abanyarwanda n’Abarundi 26 barimo 22 bari munsi y’imyaka 15 bashakaga kwinjira muri icyo gihugu rwihishwa mu gace ka Mlogolo, ko mu karere ka Sikonge kuwa 10 Ukwakira 2014.

Uharariye abinjira n’abasohoka muri ako gace , Andrew Kalengo yabwiye ikinyamakuru , Majira ko abo bimukira berekezaga ku karere ka Chunya gukora mu mirima y’itabi.

Ati” Abafashwe ni abari bavuye mu gace ka Kigoma kegereye umupaka w’u Burundi, muri iyi minsi hari abimukira benshi binjira muri Tanzania bavuye mu Burundi u Rwanda ndetse na Uganda ibi biratera impungenge ku mutekano w’igihugu.”

Yavuze ko bagiye kongera ubukana bwo kugenzura no gufata abinjira mu gihugu n’abagituyemo mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu bana bafashwe harimo Prosper na Sifa Gwagaza bo mu Burundi, Lezeri Buyoya uvuga ko ari Umunyarwanda n’abandi 18 bose bavuga ko batari bazi iyo bajyanywe n’icyo bagiye gukora.

Bati “Icyo twari tuzi ni uko twerekezaga muri Tanzania, kandi hari akazi keza nti twari tuzi aho tuzatura tugeze mu gihugu n’icyo tuzakora.”

Andrew Kalengo avuga ko hari abana babwirwa ko bagiye guhabwa akazi gahemba menshi ariko bakisanga bacurujwe, ariko ko Polisi ya Tanzania igiye gushyiraho ingamba zikaze zo gufata uwo ari we wese ugaragaraho ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.

Uwari utwaye ikamyo yari itwaye abo bimukira , Seleman Kagambo , yavuze ko Atari azi ko abo atwaye ari abanyamahanga.

Kugeza ubu baracyahatwa ibibazo mbere yo gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages