Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho muri Zimbabwe, Zhemu Zoda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, i Harare.
Yavuze ko benshi mu bisanga mu ntambara bashukishwa imirimo myiza hanze y’igihugu ku matangazo anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ni umugambi w’ubushukanyi, kubyaza inyungu no gucuruza abantu, kandi umaze kuvutsa ubuzima Abanyazimbabwe benshi.”
Leta ya Zimbabwe ivuga ko iri mu biganiro n’u Burusiya kugira ngo barebe uko bageza imirambo y’abishwe mu gihugu n’abakiri bazima batahe iwabo mu mahoro.
Minisitiri Zoda yasabye abaturage kwitondera ababizeza imirimo hanze y’igihugu, abasaba kujya babanza kugenzura neza imyirondoro yabo.
Yakomeje avuga ko ababizeza imirimo baburirwa irengero iyo hagize ukomerekera mu kazi, ufashwe cyangwa uwishwe, bityo abanyamuryango be ntihagire n’ubona amakuru cyangwa ubundi bufasha.
Ibyabaye ku baturage ba Zimbabwe bimaze kugaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Kenya, Ghana na Afurika y’Epfo aho abaturage baho bisanze mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Raporo y’ikigo cy’ubutasi ya Ukraine ivuga ko abantu 1.700 bava mu bihugu 36 bya Afurika bamaze guhabwa akazi ko kurwanira u Burusiya.
Kenya iheruka gutangaza ko abaturage bayo 252 barwanira u Burusiya mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi aheruka gusura Moscow mu biganiro kuri iki kibazo, aho yavuze ko hasinywe amasezerano yo guhagarika Abanyakenya boherezwa kurwana mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Mu kwezi gushize Ghana yatangaje ko abaturage bayo 55 biciwe muri iyi ntambara.
Muri uko kwezi nanone Afurika y’Epfo yatangaje ko abaturage bayo 17 basubijwe mu gihugu nyuma yo gushukwa bakisanga muri iyi ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!