Polisi yari mu bikorwa byo gushakisha Abanye-Congo bagituye ahitwa Kibaya no mu isoko rya Bunagana.
Ni nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kisoro mu ntangiriro z’iki cyumweru ko Abanye-Congo bose basaba ubuhungiro bagomba kwimukira mu nkambi y’agateganyo ya Nyakabande bitaba ibyo bagasubira mu gihugu cyabo.
Inkuru ya Chimpreports ivuga ivuga ko iki gikorwa cyagenze neza ariko abagerageje gutsimbarara bafashwe ndetse biteganyijwe ko bazashyikirizwa ubutabera.
Polisi y’Akarere ka Kisoro yihanagirije abaturage bacumbikira abasaba ubuhunzi mu ngo zabo ibasaba kubarekura bakajyanwa mu nkambi y’agateganyo kuko izakomeza kubashakisha mu ngo zabakiriye no mu macumbi (lodges).
Yemeje ko abo Banye-Congo bafashwe batera amabuye polisi bazashyikirizwa ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!