00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri babarirwa mu 100 bo muri Nigeria bashimuswe

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 21 November 2025 saa 07:40
Yasuwe :

Abanyeshuri bivugwa ko bagera ku 100 biga mu kigo cya Kiliziya Gatolika giherereye mu Ntara ya Niger muri Nigeria bongeye gushimutwa n’imitwe y’abagizi ba nabi.

Bashimuswe ku wa 21 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko ubuyobozi bwo muri iki gihugu bufashe umwanzuro wo gufunga amashuri kubera ikibazo cy’umutekano muke gikunze kugaragara muri aka gace.

Ubuyobozi ntabwo buratangaza umubare wa nyawo w’abashimuswe ariko abaturage batuye muri aka gace bavuze ko abanyeshuri n’abakozi bo muri iki kigo bashimuswe bagera ku 100.

Nigeria imaze iminsi ifite ikibazo cy’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro biri kwibasira cyane abaturage by’umwihariko abana b’abanyeshuri.

Ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo, hashimuswe abana 20 b’abakobwa bo muri Islam bo muri Leta ya Kebbi iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria.

Kuri uwo munsi kandi iyi mitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero bikomeye mu rusengero rwo muri Leta ya Kwara iherereye mu Majyepfo y’ Uburengerazuba bwa Nigeria cyasize hapfuye abantu babiri abandi 38 barashimutwa.

Mu minsi ishize Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje iby’iki kibazo, ashimangira ko abakirisitu muri Nigeria bageramiwe kuko bari gushimutwa umunsi ku wundi.

Icyakora ubuyobozi bwa Nigeria bwavuze ko atari abakirisitu gusa, ahubwo “abantu bose banyuranya n’ingengabitekerezo y’ubwicanyi y’iyi mitwe yitwaje intwaro, baba abo muri Islam, abakirisitu n’abandi batagira amadini babarizwamo, bashimutwa.”

Abanyeshuri babarirwa mu 100 bo mu Ntara ya Niger muri Nigeria bashimuswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages