00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaperezida ba EAC biyemeje kutarebera ibiri kubera mu Burundi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 14 May 2015 saa 08:16
Yasuwe :

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ Uburasirazuba (EAC) biyemeje gukomeza gucungira hafi ibiri kubera mu Burundi, bakazongera guhura nyuma y’ ibyumweru bibiri bafata umwanzuro ku kigomba gukorwa.

Babyemeje mu nama idasanzwe ya 13 yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi, i Dar Es Salaam muri Tanzania, yitabiriwe n’ abakuru b’ ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Pierre Nkurunziza w’ u Burundi, isuzuma by’ umwihariko ibibazo by’umutekano muke mu Burundi kugeza ubwo bivugwa ko hakozwe kudeta (Coup d’ etat).

Abaperezida barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Jakaya Kikwete wa Tanzania na Paul Kagame w’u Rwanda hamwe n’abandi bayobozi bari bitabiriye inama ya 13 idanzwe ya EAC

Atangaza imyanzuro y’ inama y’ abaperezida bo muri EAC , ba Minisitiri b’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’ uyu muryango, Perezida Jakaya Kikwete yavuze ko EAC yamagana ibikorwa biri mu Burundi mu buryo bwose bushoboka.

Iyi nama yasabye impande zombi guhagarika ubugizi bwa nabi yongeraho ko akarere katazemera cyangwa ngo karebera ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi mu gihe bizaba bidahagaze mu Burundi.

Yavuze ko aba bakuru b’ Ibihugu biyemeje gukomeza gucungira hafi ibibera mu Burundi, yongeraho ko akarere gashaka amahoro ku baturage b’ u Burundi n’ ituze mu karere.

Iyi nama yemeje ko bazongera guhura mu byumweru bibiri biri imbere, barebera hamwe uko ibintu bizaba bimeze mu Burundi, bakazemeza n’ ikigomba gukorwa.

Ubwo Perezida Nkurunziza yitabiraga iyi nama, Maj Gen Godefroid Niyombare wahoze ayoboye inzego z’ ubutasi mu Burundi yatangaje ko ahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza, gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, General Prime Niyongabo we yavuze ko iyi kudeta yaburijwemo, abayigerageje bakaba bari gushakishwa n’ igisirikare ngo bashyikirizwe ubutabera.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages