Aba bapilote barasaba ubuyobozi bw’iki kigo gusubukura gahunda yo kubatangira imisanzu mu kigega cy’ubwiteganyirize yari yarahagaritswe mu gihe cya Covid-19.
Kenya Airways yo yatangaje ko nta mikoro ifite yo gusubukura gutanga iyo misanzu, ko bizashoboka rwagati mu mwaka utaha.
Iyi sosiyete y’indege imaze hafi imyaka icumi ikorera mu bihombo ndetse menshi mu mafaranga ikoresha aturuka muri Guverinoma ari nayo munyamigabane mukuru.
Kenya Airways yatangaje ko abapilote baramutse bigaragambije, buri munsi yajya ihomba miliyoni 2.5 z’amadolari.
Biteganyijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu aribwo abo bapilote bashobora gutangira imyigaragambyo, bagahagarika ingendo zose bafite.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!