Ibyo byaha birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi n’iyicarubozo no kwica umwana w’amezi atandatu nk’ikimenyetso cy’ubuhubutsi bwa polisi mu bihe bya nyuma y’amatora.
Umuyobozi mu rwego rw’Ubushinjacyaha yavuze ko abapolisi bakuru 12 ari bo bakurikiranyweho ibyo byaha.
Abantu benshi bishwe mu mezi ane bigizwemo uruhare na polisi nyuma y’amatora ya perezida ataravuzweho rumwe muri Kanama 2017.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya yagaragaje ko abantu 94 ari bo bishwe muri icyo gihe mu gihe abagore 201 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina naho abarenga 300 barakomereka ahanini bigizwemo uruhare n’inzego zishinzwe umutekano.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko ibyo byaha byabaga byateguwe. Bugaruka ku rupfu rw’uruhinja rwitwa Samantha Pendo bwavuze ko rwapfuye nyuma yo gukubitwa na polisi mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Kisumu, ubwo nyina yari amufite mu biganza umutwe ukajanjagurika nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo.
Mu 2019 abapolisi bane bahamwe n’ibyaha byo kwica uwo mwana ariko ntibigeze bafungwa nk’uko bari bakatiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!