00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaporoso barasaba ko FDLR yacyurwa mu Rwanda amahoro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 July 2014 saa 05:45
Yasuwe :

Abayobozi bo mu itorero ry’Abaporotesitanti mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abo muri Maniema ndetse n’abo mu Ntara y’ Iburasirazuba barasabira abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka 20 bica bakanafata abagore ku ngufu mu mashyamba na Congo gutaha mu Rwanda amahoro. Iki cyifuzo bakigaragarije mu nama bahuriyemo i Kindu, mu mpera z’icyumweru gishize.
Nk’uko byatangajwe na Radiyo Okapi, abagize Itorero rya Kirisitu ryo muri Congo (L’Eglise du Christ du Congo-ECC), basabye ko abarwanyi bo mu mutwe (…)

Abayobozi bo mu itorero ry’Abaporotesitanti mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abo muri Maniema ndetse n’abo mu Ntara y’ Iburasirazuba barasabira abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka 20 bica bakanafata abagore ku ngufu mu mashyamba na Congo gutaha mu Rwanda amahoro. Iki cyifuzo bakigaragarije mu nama bahuriyemo i Kindu, mu mpera z’icyumweru gishize.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo Okapi, abagize Itorero rya Kirisitu ryo muri Congo (L’Eglise du Christ du Congo-ECC), basabye ko abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR ndetse n’aborozi b’Abagande bazwi ku izina rya Mbororo bacyurwa mu bihugu byabo.

Abitabiriye iyi nama bagera kuri 65 barateganya kugeza ubusabe bwabo kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Barateganya kandi gusaba bagenzi babo bo mu Rwanda, guhamagarira Abanyarwanda bo mu mutwe wa FDLR kugaruka mu Rwanda.

Musenyeri Joseph Bitingo ati ”Muzi neza ko FDLR ari umutwe witwaje intwaro. Ni yo mpamvu twasabye ko itorero rishishikariza FDLR gutaha iwabo”.

Musenyeri Bitingo akomeza agira ati ”ECC nayo ikwiriye guhura n’amatorero yo mu Rwanda bakaganira na guverinoma yabo ku bijyanye no gucyura FDLR mu gihugu cyabo mu mahoro”.

Musenyeri Marini Bodo uyobora ECC yari ahagarariwe muri iyo nama n’umwungirije, Musenyeri Milenge Mwene Leta.

Mu itangazo bashyize ahagaragara tariki ya 2 Nyakanga, ihuriro ry’abadepite bakomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru basabye Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo kubahiriza amahame mpuzamahanga ku bijyanye no guha abantu ubuhunzi.

Bari basabye ko abarwanyi ba FDLR bamaze gushyira intwaro hasi bahita bakurwa mu duce bahozemo mbere, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu ndetse n’iy’Amajyepfo.

Nyuma y’uko bamwe mu barwanyi ba FDLR bashyiriye intwaro hasi ubugira kabiri, Leta ya Congo yatangaje ko bazahita bashyirwa mu bigo mu gihe hagishakishwa igihugu kizabacumbikira.

Gusa ibi bikozwe mu gihe u Rwanda rumaze imyaka myinshi rushyizeho gahunda yo gucyura abarwanyi ba FDLR, aho kugeza ubu abagera ku bihumbi 11 bamaze kwakirwa mu Rwanda. Bamwe bashyizwe mu Ngabo z’Igihugu abandi basubizwa mu buzima busanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages