00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ½ cy’abatuye muri Centrafrique bibasiwe n’inzara

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 3 March 2016 saa 08:08
Yasuwe :

Nyuma y’imvururu zimaze imyaka itatu muri Centrafrique, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku birirwa ku Isi (PAM) n’iryita ku buhinzi n’ibiribwa ku Isi (FAO) mu Muryango w’Abibumbye yashyize ahagaragara itangazo ryerekana ko Centrafrique iri mu bihugu byugarijwe n’inzara ndetse ½ cy’abaturage bibasiwe nayo.

Iri tangazo ryagaragaje ko mu mwaka wa 2015 ubuhinzi muri icyo gihugu bwiyongereye ku kigero cya 54% bitewe n’igihingwa cy’imyumbati ugereranyije n’umwaka wawubanjirije, aho uwurusha 10% ariko nabyo bikaba bidahagije.

Umusaruro w’ibinyampeke uri munsi ya 70% ukaba uri hafi ugereranyije n’aho wari mbere y’imvururu zaranze iki gihugu. Kwica amatungo no kuyasahura byivuganye ihene n’intama ku kigero cya 57% naho uburobyi bwagabanutseho 40%.

Ibi byatumye ibiciro bizamuka bidasanzwe aho ifu y’ubunyobwa n’iy’ingano byazamutse kuri 74%, igiciro cy’inyama z’inka cyikubye hafi kabiri naho ikiro cy’ifi kizamukaho 70% by’amafaranga cyaguraga mbere, nk’uko BBC yabitangaje.

Uhagarariye PAM muri Centrafrique, Bienvenu Djossa, yatangaje ko iki gihugu kiri mu bihe bitoroshye kuko abarenga ½ cy’abaturage bugarijwe n’inzara ikabije naho uhagarariye FAO, Jean-Alexandre Scaglia yongeyeho ko habura amezi abiri gusa ngo igihe cy’ihinga gitangire kandi ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi zo kuzamura ubukungu muri iki gihugu.

Bitewe n’iki kibazo, FAO yatangiye gutanga ingemwe ndetse n’ibindi bikoresho bikenewe kugira ngo abaturage batangire igihe cy’ihinga, inemera kuzatanga miliyoni 86 z’amadolari, naho PAM yo igatanga ibiribwa ku miryango itandukanye kugira ngo hirindwe ko bakwangiza ingemwe zigiterwa ngo babone ibyo kurya ndetse ikazatanga n’inkunga ya miliyoni 89 z’amadolari.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 1 Werurwe 2016, mu gihe ari nabwo Urukiko rw’Ikirenga rw’inzibacyuho rwemeje bidasubirwaho ko Faustin-Archange Touadéra ari we perezida mushya wa Centrafrique.

Abarenga ½ cy’abatuye muri Centrafrique bibasiwe n’inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages