Uyu mutwe winjiye muri uyu mujyi nyuma y’imyaka hafi ibiri warafunze inzira zimwe z’uyu mujyi ibyatumye abaturage bahura n’ibibazo bikomeye birimo inzara, kubura imiti n’ibindi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryatangaje ko riri kwakira umubare munini w’impunzi mu gace ka Taliwa mu Majyaruguru ya Darfur.
Uyu muryango uvuga ko impunzi nyinshi zakirwa, ziba zitaka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi zakorewe, birimo gufatwa ku ngufu ndetse ko uri kugorwa no kubona ibiryo n’aho gutuza izi mpunzi.
Ku ruhande rwa RSF, ihakana ko nta bikorwa by’ubugizi bwa nabi ikora dore ko iherutse no gufunga umwe mu basirikare bayo wagaragaye yica abantu badafite intwaro.
Kuva iyi ntambara yatangira muri Sudani mu 2023, abarenga ibihumbi 150 bahasize ubuzima, miliyoni 12 bava mu byabo, igihugu cyibasirwa n’amapfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!