Ni mu mirwano imaze iminsi ishyamiranyije FARDC n’imitwe byishyize hamwe, barwana n’umutwe wa M23.
Ibi bihano aba basirikare babihawe n’urukiko rwa gisirikare i Goma kuri uyu wa Gatandatu.
Abo basirikare b’ingabo za Congo (FARDC), bashinjwa kuba barateje akavuyo mu mujyi wa Sake bigatuma abaturage bagira umutima uhagaze, bamwe barakomereka abandi barapfa.
Aba basirikare kandi bashinjwa guhunga umwanzi ubwo bari basumbirijwe na M23, ku wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023.
Icyo gihe ngo banyuze mu baturage barasa, bateza akavuyo n’impfu, banaha urwaho M23 bari bahanganye. Byatumye abaturage bahunga mu gihiriri.
Ibi bibaye mu gihe M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye twa Masisi igana Sake, ahaherereye umwe mu mihanda mikuru igaburira umujyi wa Goma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!