00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarundi baba mu Rwanda batoye Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 21 July 2015 saa 06:59
Yasuwe :

Abarundi batuye mu Rwanda bitabiriye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kabiri, kuva mu masaha ya kare mu gitondo.

Abarundi batuye mu Rwanda ariko batari impunzi bahuriye kuri Amabasade y’u Burundi I Kigali, ahari hafunguwe ibiro by’itora kuva isaa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Indorerezi ntizari nyinshi, ariko habonetse Niyongabo Pierre Claver, umurundi utuye I Burayi wari indorerezi kuri Ambasade y’u Burundi mu Rwanda, akaba yavuze ko amatora yabaye ntangere.

Ambasaderi Ntukamazina uhagarariye u Burundi mu Rwanda yasobanuye ko impamvu impunzi zitemerewe gutora ari uko hari uburenganzira zitemererwa mu masezerano mpuzamahanga, harimo n’ubwo gutora.

Abarundi batoreye i Kigali barasaga amagana abiri, buri wese yahabwaga urupapuro ruriho amazina y’abakandida, akajya mu bwiherero agatora mu ibanga, agashyirwaho ikimenyetso cy’uko yatoye ubundi akitahira.

Ku ruhande rwe Perezida Petero Nkurunziza yatangarije abanyamakuru ko amatora yagenze neza hose mu gihugu, mu mutekano n’umutuzo bisesuye.

Bazaga gutora umwe umwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages