00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarundi basabwe gusengera igihugu basaba imvura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 October 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Guverineri w’Intara ya Mwaro mu Burundi, Col. Gasanzwe Gaspard yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero, kimwe n’abenegihugu kwibuka gusabira igihugu cyabo imvura.

Ibi Col. Gasanzwe yabisabye mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Intara ya Mwaro ku wa 14 Ukwakira 2022.

Rikomeza rigira riti“Guverineri w’Intara arahamagarira abayoboye amadini n’amatorero n’abenegihugu muri rusange ko mu masengesho basanzwe bakora bakwibuka gutakambira Imana ishobora byoze ngo iduhe imvura.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Col. Gasanzwe Gaspard kandi rikomeza rihamagarira buri mwenegihugu by’umwihariko abahinzi kujya bavomerera imyaka yabo aho bishoboka.

Hashize iminsi mu Burundi imvura itagwa ndetse bimwe mu bice by’igihugu bimaze igihe mu nzara yaturutse ku kuvusha izuba ryinshi.

Nko muri Nyakanga 2022 abaturage bo muri Komine Rugombo na Buganda mu Ntara ya Cibitoke bahunze kubera inzara batewe n’ibura ry’umusaruro w’ubuhinzi biturutse ku kuvusha izuba ryinshi ryatumye ibihingwa byangirika.

Icyo gihe habarurwaga imiryango 210 yari imaze guhunga ishakisha uko yakwigobotora ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyugarije abatari bake.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages