Iyi nkunga isabwe mu gihe umuryango wa Perezida Ndayishimiye uteganya gukorera amasengesho asoza umwaka mu ntara ya Cankuzo guhera tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Ukuboza 2023.
Guverineri Banyiyezako yasohoye itangazo yashyizeho umukono tariki ya 8 Ukuboza, asaba buri wese winjiza kuyatera iyi nkunga kugira ngo azagende neza.
Yagize ati “Bagore namwe bagabo, umuryango wa Perezida urashaka gukorera igikorwa cy’umugisha cy’isengesho risoza umwaka mu ntara yacu. Ni yo mpamvu ubuyobozi bw’intara bubasaba gutanga umusanzu w’amafaranga kugira ngo iki gikorwa gitegurwe neza.”
Amafaranga asabwa abatuye muri iyi ntara ari hagati ya 1000 Fbu n’ibihumbi 50Fbu. Urutonde rw’abawusabwa ruriho abakata ibyatsi (abapulanto), abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri kugeza ku bakozi b’intara.
Ubusanzwe, ibiro bya Perezida w’u Burundi bigira ingengo y’imari iteganyirizwa ibikorwa by’ubuntu birimo amasengesho. Muri uyu mwaka wa 2023/2024 byagenewe amafaranga y’u Burundi miliyoni 300.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!