Mu Ukwakira 2021 ni bwo Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) wemeje ko urukingo rwa Malaria rwari rumaze imyaka 30 mu igerageza, rwatangira gukoreshwa.
Kenya nka kimwe mu bihugu rwageragerejwemo, abana basaga ibihumbi ijana bamaze kuruhabwa kandi ibimenyetso bigaragaza ko ruri gutanga umusaruro.
Malaria ni imwe mu ndwara zica abana benshi muri Afurika aho buri mwaka abasaga ibihumbi 260 bicwa nayo.
Lucy Akinyi, umubyeyi ufite abana batatu barwaye Malaria mu minsi ishize, yavuze ko nyuma y’uko bakingiwe byatanze umusaruro.
Yagize ati “Mbere twarwazaga Malaria cyane. Nko mu kwezi twajyaga mu bitaro inshuro eshatu.”
Nyuma yo gukingirwa, abana be nta n’umwe urarwara Malaria. Ati “Ubu turishimye kuko abana bacu batakirwara.”
Inzego z’ubuzima muri icyo gihugu na zo zemeza ko guhera mu 2019 ubwo urukingo rwa Malaria rwatangiraga gutangwa, imibare y’abarwara n’iy’abicwa n’iyo ndwara yaragabanutse cyane. Zagaragaje ko urukingo rushobora kuzagabanya Malaria mu bana ku kigero cya 40 %.
OMS isaba ko urwo rukingo ruhabwa abana guhera ku bafite amezi atanu, bagahabwa dose enye mu bice bikunze kwibasirwa na Malaria cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!