00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga miliyoni 800 ku isi bugarijwe n’inzara

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 May 2023 saa 08:03
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa, FAO watangaje ko kimwe cya cumi cy’abantu batuye ku isi, ni ukuvuga nibura miliyoni 828 bugarijwe n’inzara ku isi.

Iyi mibare mishya igaragaza ko abugarijwe n’inzara kuri ubu, biyongereyeho miliyoni 46 ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu bugarijwe n’inzara, bibiri bya gatatu ni abagore kandi 80 % baba mu bice byugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibi bitangajwe mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi, ari itariki yatoranyijwe nk’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya inzara.

Kuba abantu batabona ibiribwa bakeneye bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abo yibasiye, iterambere ry’igihugu n’umutekano.

Biba bibi cyane mu bana bato kuko kutabona indyo yuzuye bigira ingaruka no ku mikurire yabo haba mu gihagararo no mu mitekerereze, umusaruro bazagirira isi ukagabanyuka.

Aljzeera yatangaje ko hagati ya 2019 na 2021, umubare w’abantu batabona amafunguro uko bikwiriye wiyongereyeho miliyoni 150 hirya no hino ku isi, ahanini biturutse ku makimbirane nk’intambara, imihindangurikire y’ibihe, igabanuka ry’ubukungu ryatewe n’ibyorezo nka Covid-19, izamuka ry’ibiciro n’ibindi.

FAO igaragaza ko hagati ya 2019 na 2022, ibiciro by’ibiribwa by’ibanze nk’isukari, ibinyampeke, ibikomoka ku mata, amavuta n’inyama byiyongereye cyane.

Afurika na Aziya ni bimwe mu bice by’isi byugarijwe cyane n’inzara.

Isesengura ry’impuguke zitandukanye rigaragaza ko umubare w’abibasiwe n’inzara ku isi uzakomeza kwiyongera, ahanini biturutse ku mihindagurikire y’ibihe iteza ibiza n’amapfa, intambara hirya no hino n’ibindi.

Abasaga miliyoni 800 ku isi bugarijwe n’inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages