00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga miliyoni bamaze guhunga Sudani mu mezi ane

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 16 August 2023 saa 08:37
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko imvururu n’imirwano bimaze iminsi muri Sudani byatumye abaturage basaga miliyoni bahunga icyo gihugu mu mezi ane ashize.

Loni yatangaje ko n’abaturage basigaye imbere muri Sudani bariho batariho, kuko ibiribwa biri kubabana bike ndetse na serivisi z’ubuzima zikaba zibona umugabo zigasiba undi.

Amezi ane arashize imirwano ivuza ubuhuha mu murwa mukuru Khartoum hagati y’igisirikare n’umutwe w’Inkeragutabara uzwi nka Rapid Support Forces (RSF), buri gice gishaka gufata ubutegetsi.

Imirwano yakajije umurego muri Khartoum ndetse no mu Ntara ya Darfur. Uburyo bwose bwageragejwe bw’ibiganiro byo guhuza impande zombi nta musaruro byatanze.

Itangazo Loni yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ibintu aho bigana atari heza kuko abahinzi batakibona uko bahinga, serivisi z’ubuzima zahagaze mu gihe ingaruka z’iyo ntambara ziri kurenga ubushobozi bw’abashinzwe ubutabazi.

Nibura abantu 1,017,449 nibo bamaze guhunga Sudani guhera muri Mata uyu mwaka, mu gihe 3,433,025 bavuye mu byabo ariko bakiri imbere mu gihugu.

Imijyi imaze igihe irimo imirwano abakiyirimo babayeho nabi kuko inzira z’itumanaho zahagaritswe, nta muriro w’amashanyarazi n’ibicuruzwa ntibibageraho uko bikwiriye.

Loni ivuga ko nibura abantu basaga 4000 aribo bamaze kugwa muri iyi mirwano. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho ku kigero cya 50%.

Imibereho ikomeje kuba mibi ku batuye Sudani nyuma y'amezi ane y'imirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages