Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza mbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bwasabye abashizwe ubuhinzi bo mu nzego zose kwegera abahinzi mu mirima bakumva ibibazo bahura na byo aho kuguma mu biro.
Mu nama yateguwe n’umushinga ugamije kwegurira abikorera ubucuruzi bw’amafumbire mvaruganda (IFDC), umuyobozi mukuru wungirije muri RAB , Dr Ndabamenye Theresphore yavuze ko abahinzi baba bafite ubumenyi bw’ingenzi bwateza imbere ubuhinzi ariko ababashinzwe ntibabumve.
Yahamagariye abashinzwe ubuhinzi gufata umwanya uhagije bakumva ibibazo by’abahinzi n’icyo bifuza gukorerwa.
Ati” Muve mu biro mugende mwegere abahinzi mubumve. Umuntu ufite uruhare rukomeye muri aka kazi ni umuhinzi , niyo mpamvu agomba kongererwa ubumenyi. Wa muhinzi umaze kongererwa ubumenyi n’ubushobozi afata iya mbere mu kwiteza imbere”
Iyi nama yateguwe hagamijwe kuganira n’abahinzi bahize abandi mu kongera umusaruro .
Dr Ndabamenye yavuze ko inyongeramusaruro Leta yazitangiraga ubuntu 100% ariko ko muri gahunda yo kwigira, hashyizweho gahunda ya “Twigire Muhinzi” kugirango mu myaka 20 iri imbere umuhinzi abe amaze kugira uruhare rufatika mu kwiyongerera umusaruro.
Bamwe mu bahinzi bitwaye neza batangarije IGIHE ibanga bakoresha mu kongera umusaruro .
Bizimungu Evariste utuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, ni umuhinzi wa Karoti, avuga ko guhera mu mwaka wa 2006 hari byinshi amaze kugeraho .
Yagize ati “ Guhera mu mwaka wa 2009, ngiriwe inama n’abajyanama mu buhinzi hamwe n’abashinzwe ubuhinzi, natangiye gufumbira imirima yanjye nkoresheje imvaruganda hamwe n’imborera . Ntashyizemo agaciro k’ubutaka aho nkoresha amafaranga ibihumbi 500 mpinga, iyo karoti zeze, ku isoko hari igiciro cyiza, nkuramo miliyoni esheshatu.”
Bizimungu yakomeje avuga ko akoresha abakozi 20 barimo, abahinga, ababagara, abatera umuti n’abandi bakora mu gihe cy’isarura. Kuba yiteza imbere n’aba bakozi atabasize, biri mu byamuhesheje amahirwe yo gutoranywa mu bahinzi bitwaye neza bakiyongerera umusaruro.


















TANGA IGITEKEREZO