00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba gusubizwa izina ryabo bambuwe

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 10 August 2013 saa 08:02
Yasuwe :

Ubwo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Abasangwabuka ku Isi, ababahagarariye mu karere k’ibiyaga bigari bahuriye mu Burundi, aho bavuga ko nubwo Leta z’ibihugu zirimo kubafasha kwiteza imbere, abaturuka mu Rwanda bo baravuga ko bakibangamiwe no kuba barambuwe izina ryabo rya kera (Abatwa); ubu bakaba basigaye bitwa abasigajwe inyuma n’amateka.
Ibihugu byaserukiwe muri iki gikorwa mu Burundi, birimo u Rwanda, Uganda, DRC n’u Burundi, umuyobozi waje (…)

Ubwo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Abasangwabuka ku Isi, ababahagarariye mu karere k’ibiyaga bigari bahuriye mu Burundi, aho bavuga ko nubwo Leta z’ibihugu zirimo kubafasha kwiteza imbere, abaturuka mu Rwanda bo baravuga ko bakibangamiwe no kuba barambuwe izina ryabo rya kera (Abatwa); ubu bakaba basigaye bitwa abasigajwe inyuma n’amateka.

Ibihugu byaserukiwe muri iki gikorwa mu Burundi, birimo u Rwanda, Uganda, DRC n’u Burundi, umuyobozi waje ahagarariye Umuryango w’Abibumbye yasabye ibihugu bitandukanye ku Isi, guha Abasangwabutaka uburenganzira bwabo, kuko na bo ari abaturage nk’abandi.

Muhanimana Maritha wari uhagarariye ababumbyi bo mu Rwanda, avuga ko igihugu cy’u Rwanda kibafashe neza, aho avuga ko Abasangwabutaka bubakiwe amazu ndetse abana babo bakaba barihirirwa kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

Nubwo avuga ibi, yakomeje agira ati «Abasangwabutaka bo mu Rwanda, dukomeje kubangamirwa n’uko twitwa Abasigajwe inyuma n’amateka aho kuturekera izina ryacu ry’Abatwa. Kuki ubundi bwoko bwo butahindutse, ariko twe bikagenda gutya? Ubundi abasigajwe inyuma n’amateka bakagombye kuba abantu bose bahejwe mu iterambere, atari twe gusa. ‘’

Vitar Bambaze uhagarariye Abasangwabutaka bo mu Burundi, we avuga ko abo mu bwoko bw’Abahutu n’Abatutsi usanga ari bo bihariye imyaya yose muri Leta, bityo akaba avuga ko bikwiye ko Abasangwabutaka na bo bahabwa nibura 10% bakagira uburenganzira nk’abandi.

Zaninka Peninah waje aturutse mu Burundi, yatangarije BBC ko muri Uganda bafite umusangwabutaka umwe gusa warangije Kaminuza, kugeza ubu bakaba batagira amasambu ndetse no mu nzego zose za Leta badahagarariwe. Aha akabona ko bakomeje gusigazwa inyuma n’amateka koko.

Mu Burundi batangiye kwizihiza umunsi wahariwe Abasangwabutaka mu mwaka wa 2008, kugeza ubu hakaba habarurwa Abasangwabuka ibihumbi 100 muri iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages