00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare barindwi b’u Burundi biciwe muri Somalia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 August 2017 saa 03:40
Yasuwe :

Abasirikare barindwi bakomoka mu Burundi bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kuagurira amahoro muri Somalia (AMISOM) biciwe muri icyo gihugu.

BBC yatangaje ko urubuga rwa internet rukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab rwatangaje ko abo basirikare bishwe kuri iki Cyumweru ubwo batemberaga mu gace gahuza umujyi wa Jowhar na Balad rwagati mu gihugu.

Aba abasirikare ngo basatiriwe n’abarwanyi ba Al Shabaab bitwaje intwaro ziremereye. Nta rwego na rumwe rwigeze rutangaza ayo makuru haba ubuyobozi bwa Amisom ndetse na Leta y’u Burundi.

Ku rubuga rwa Twitter rw’izi ngabo, hagaragaraho ko ahubwo batayo nshya z’abasirikaare b’u Burundi zageze muri Somalia.

Biramutse byemejwe ko abo basirikare bapfuye, si ubwa mbere abasirikare b’u Burundi baba biciwe muri Somalia kuko no mu mwaka wa 2015 abasaga 50 biciwe mu majyepfo ya Somalia ubwo umwiyahuzi yinjizaga imodoka itezemo ibisasu ku birindiro by’ingabo za Amisom biri mu gace ka Lego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages