Amakuru yatangajwe na RFI avuga ko imirwano yabaye ku wa Kane, ihanganisha abasirikare b’Ingabo za Congo-Brazzaville n’ab’Ingabo za RDC (FARDC). Kugeza ubu impande zombi zivuga ko zitaramenya neza icyateye ubwo bushyamirane, ariko zemeza ko hari abapfuye, nubwo umubare wabo utaratangazwa.
Iyi mirwano yabereye hagati mu ruzi rwa Congo, rutandukanya ibihugu byombi. Ahabereye iki gikorwa ni mu gace kari hagati ya Makotimpoko muri Congo-Brazzaville na Yumbi muri RDC.
Abatangabuhamya babwiye RFI ko abasirikare ba Congo-Brazzaville bari mu irondo risanzwe mu mazi bahuye n’abasirikare ba FARDC, nyuma hakurikiraho kurasana. Icyateye iyi mirwano ntikiramenyekana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba, yavuze ko ibyabaye bibabaje ndetse ko byahitanye ubuzima bw’abantu. Icyakora, ntiyatangaje umubare w’abasirikare bishwe muri uko kurasana.
Mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mirwano, abayobozi b’ibihugu byombi basabye impande zombi gutuza no kwirinda ibikorwa bishobora kongera umwuka mubi hagati ya RDC na Congo-Brazzaville.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!