00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare babiri bakuru ba FARDC bakatiwe bazira gusambanya abana

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 12 March 2023 saa 09:13
Yasuwe :

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwahanishije abasirikare babiri b’ingabo za Leta (FARDC) igifungo cy’imyaka irindwi, nyuma yo kubahamya ibyaha byo gusambanya abana.

Ku wa kane w’iki cyumweru nibwo abo basirikare babiri, umwe w’ipeti rya Colonel n’undi w’ipeti rya Major bahamijwe icyaha, bahita banirukanwa mu gisirikare.

Ibyaha bashinjwa byakorewe ahitwa Kamanyola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Congo.

Uwo munsi kandi abandi basirikare bato basaga icumi bakatiwe n’urwo rukiko bose bashinjwa gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu, n’ubwicanyi.

Colonel wahanwe yashinjwe gusambanya umwana w’umugore wari ushinzwe kumurinda, akaba ari umukobwa w’imyaka 14 nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Major we yahamijwe gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16, akaba yarireguye avuga ko atari azi imyaka uwo mwana afite.

Abasirikare ba FARDC bahamijwe gusambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages