Ku wa kane w’iki cyumweru nibwo abo basirikare babiri, umwe w’ipeti rya Colonel n’undi w’ipeti rya Major bahamijwe icyaha, bahita banirukanwa mu gisirikare.
Ibyaha bashinjwa byakorewe ahitwa Kamanyola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Congo.
Uwo munsi kandi abandi basirikare bato basaga icumi bakatiwe n’urwo rukiko bose bashinjwa gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu, n’ubwicanyi.
Colonel wahanwe yashinjwe gusambanya umwana w’umugore wari ushinzwe kumurinda, akaba ari umukobwa w’imyaka 14 nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Major we yahamijwe gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16, akaba yarireguye avuga ko atari azi imyaka uwo mwana afite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!