00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare badasanzwe basesekaye i Goma guhiga bukware imitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 11 May 2013 saa 05:35
Yasuwe :

Nyuma y’igihe hategerejwe ingabo zirenga ibihumbi bibiri magana atanu zizarwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, kuri uyu wa Gatanu abasirakare barenga 100 bahasesekaye i Goma baturutse muri Tanzania aho ngo bishimiwe n’abatuye aka gace.
Aba basikare ijana n’igice cy’abasirikare magana inani na mirongo itanu Tanzania yiyemeje gutanga muri uyu mutwe, aho bazaba bayobowe na Brigadier General James Mwakibolwa, abaturage batuye aka gace ngo bakaba batangarije BBC ko (…)

Nyuma y’igihe hategerejwe ingabo zirenga ibihumbi bibiri magana atanu zizarwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, kuri uyu wa Gatanu abasirakare barenga 100 bahasesekaye i Goma baturutse muri Tanzania aho ngo bishimiwe n’abatuye aka gace.

Aba basikare ijana n’igice cy’abasirikare magana inani na mirongo itanu Tanzania yiyemeje gutanga muri uyu mutwe, aho bazaba bayobowe na Brigadier General James Mwakibolwa, abaturage batuye aka gace ngo bakaba batangarije BBC ko bishimiye kuza kwabo, kuko ngo bagiye kugabanya umubabaro wabo.

Kugeza ubu ntawe uramenya igihe izindi ngabo zizagerera muri iki gihugu, ariko ababikurikiranira bugufi bakavuga ko ngo bashobora kuhagera nko ku wa Mbere cyangwa ku Cyumweru, n’ubwo ubuyobozi bw’izi ngabo budashaka gutangaza igihe bazazira.

Kugeza ubu, umutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku kuza kw’izi ngabo, bakaba baherutse gutangaza ko baramutse bagabweho igitero n’uyu mutwe udasanzwe, bashobora kuzabahashya bivuye inyuma.

Mu ngabo zitegerejwe muri iki gihugu, harimo abasirikare bazaba baturutse muri Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo, nabo bavuga ko bagiye gutangira iki gikorwa baza i Goma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages