00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare barenga 60 bo mu mutwe urinda Perezida Museveni bashyizwe mu kiruhuko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2026 saa 08:25
Yasuwe :

Abasirikare 67 bo mu mutwe w’Ingabo za Uganda ushinzwe ibikorwa bidasanzwe birimo no kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, Special Forces Command (SFC), bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gusoza imirimo yabo ya gisirikare.

Aba basirikare basezerewe ku mugaragaro mu muhango wabereye ku Cyicaro cya SFC ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, mbere y’umuhango mukuru wo gushyira mu kiruhuko abasirikare ba Uganda People’s Defence Forces (UPDF), uteganyijwe ku wa 12 Kanama ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo i Mbuya muri Kampala.

Mu bashyizwe mu kiruhuko harimo ba Kapiteni bane, ba Lieutenant 17, ba Warrant Officer 23, ba Staff Sergeant icyenda, ba Sergeant 12 na ba Corporal babiri.

SFC yatangaje ko hari n’abandi basirikare bakuru bitabiriye uwo muhango bazahabwa inyandiko zemeza ko bashyizwe mu kiruhuko mu muhango mukuru wa UPDF.

Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri SFC, Col. Night Ikiriza, yagarutse ku rugendo rw’akazi rw’abasirikare bagiye mu kiruhuko, anashimira imiryango yabo yababaye hafi mu gihe cyose bamaze mu gisirikare.

Brig. Gen. John Mango Baraza, Umuyobozi Mukuru w’Abakozi muri SFC, wavuze mu izina ry’Umuyobozi w’uyu mutwe, yavuze ko aba basirikare bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo ibya gisirikare, kurinda abayobozi bakomeye, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’izindi nshingano.

Yavuze ko mu myaka bamaze mu kazi bahuye n’imbogamizi zirimo kumara igihe kirekire batari kumwe n’imiryango yabo no gukorera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Baraza yabasabye kuzakoresha ubumenyi n’ubunararibonye bungukiye mu gisirikare mu buzima bushya bagiye gutangira nk’abasivili, avuga ko UPDF izakomeza kwita ku mibereho y’abahoze mu gisirikare binyuze mu Ishami rishinzwe Abasirikare bavuye ku rugerero.

Capt. Boaz Barigye Kazinduki, wavuze mu izina ry’abashyizwe mu kiruhuko, yashimiye ubuyobozi bwa UPDF na SFC ku mahirwe bahawe mu gihe bamaze mu gisirikare, anashimira imiryango yabo ku nkunga yakomeje kubaha.

Special Forces Command ni umutwe wihariye wa UPDF ushinzwe kurinda Perezida wa Uganda n’abandi bayobozi bagenwe, kurinda ahantu h’ingenzi ndetse no gukora izindi nshingano za gisirikare.

Abasirikare barenga 60 bo mu mutwe urinda Perezida Museveni bashyizwe mu kiruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages