00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare icumi binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 January 2021 saa 09:33
Yasuwe :

Igisirikare cya Uganda cyatoye abasirikare bakuru icumi bagomba kugihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Buri gihe iyo habaye amatora y’abadepite muri Uganda, igisirikare gihabwa imyanya icumi.

Mu badepite b’abasirikare batowe harimo abagore batatu. Abatowe ni Col Dr Victor Nekesa,Lt Col Charity Bainababo,Maj Dr Jennifer Alanyo, Gen David Muhoozi, Gen Edward Katumba Wamala, Lt Gen Wilson Mbasu Mbadi, Lt Gen Peter Elwelu, Lt Gen James Mugira, Maj Gen Henry Matsiko na Maj Gen Sam Kavuma

Mu nama yayobowe na Perezida Yoweri Museveni ari nayo yatorewmeo abo badepite kuri uyu wa Gatanu, yasabye abagiye guhagararira igisirikare mu nteko guharanira ko Uganda itaba igihugu kiriho kitariho.

Museveni yavuze ko mu gihe bazaba bari mu nteko, basabwe kwita ku ngingo zirimo guharanira ko igisirikare kibona ibikoresho, imihanda, amashanyarazi, uburezi mu by’ubuvuzi, imishahara y’abasirikare n’ibindi.

Yavuze ko abo basirikare bafite inshingano z’uko igisirikare cya Uganda kiba icya mbere muri Afurika gifite

Ubwo inama nkuru ya gisirikare muri Uganda yatoraga icumi bazayihagararira mu nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages