Iki gitero cyabaye kuwa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022 kije gikurikira ikindi cyagabwe muri iyi leta kuwa Gatanu tariki 7 Mutarama kigahitana ubuzima bw’abantu ijana.
Abaturage barokotse ibi bitero baganiriye na Reuters, batangaje ko aya mabandi yaje kuri za moto akarasa buri wese atarobanuye yihimura kuri leta iherutse kuyagabaho igitero cy’indege mu birindiro byayo mu ishyamba rya Gusami.
Igitero cy’ingabo za Leta cyasize gihitanye amabandi 100 n’abayobozi bayo babiri.
Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yihanganishje abaturage bahuye n’ubu bwicanyi, abizeza ko leta itazabatererana.
Perezida Buhari yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu kigiye gukora iyo bwabaga kigakiza abaturage aya mabandi akomeje kubica, kubiba, kubashimuta ndetse no kubangamira umudendezo wabo yaba muri Zamfara cyangwa no mu zindi leta zitandukanye za Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!