Ibi byatangajwe mu nama yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yagiranye n’abaguverineri b’intara, abayobozi b’amakomine yose abasaba kumvisha abaturage bayoboye akamaro k’amatora.

Yagize ati “Dufite inshingano twebwe abayobozi zo kumvisha Umurundi wese kuva hejuru kugera hasi ko amatora ari ingirakamaro cyane. Amatora ni imwe mu nzira zikomeye zo gushyigikira amahoro n’umutekano.”

Minisitiri Barandagiye avuga ko iyo amatora atabaye nta butegetsi bubaho kandi hakabaho akajagari kuko inzego z’ubuyobozi ziba zitariho.

Muri iyo nama abayobozi basabye ko hatangazwa umubare w’amafaranga umuntu wese yatanga mu gushyigikira amatora ndetse n’uburyo yatangwamo mbere yuko bigirwa itegeko kuri buri wese.

Barandangiye yagize ati “Twumvikanye ko ibyo gushyigikira amatora bireba umwenegihugu wese,uwize n’utarize, umuhinzi n’umukozi wa Leta.”

Yakomeje avuga ko abayobozi bose bagiye kujya hamwe bakumvikana urugero rw’amafaranga Umurundi wese yatanga haba rimwe mu mezi atatu cyangwa mu mwaka.

Ku bakozi ba Leta n’abagize amasendika bo ngo bazajya hamwe bumvikane amafaranga bazajya bakatwa ku mushahara wabo.

Umukuru w’Igihugu Nkurunziza Pierre we yamaze gutanga umusanzu we wo kuzashyigikira amatora yo mu 2020 ungana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’amarundi, ubwo hizihizwaga imyaka 55 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

Icyo gihe yabwiye abenegihugu ko mu gushyigikira amatora yo mu 2020, Abarundi basabwa gutanga inkunga yabo kuri konti nomero 1110/267 yafunguwe mu Banki Nkuru y’Igihugu.

Perezida Nkurunziza yavuze ko Abarundi bibuka ibihe igihugu cyanyuzemo kuva cyabona ubwigenge mu 1961, bikwiye ko bategura neza amatora yo mu 2020, ibi bikajyana no gushaka ibikoresho bizakoreshwa batarinze gutegera amaboko inkunga z’amahanga.

Ishyaka SAHWANYA FRODEBU ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritangaza ko icyihutirwa atari ugusaba inkunga y’amatora mu gihe abaturage benshi bari mu bukene.

Umuyobozi Wungirije mu ishyaka FRODEBU, Léonce Ngendakumana, yavuze ko nta wamenya niba aya matora azaba bitewe n’umwuka wa politiki uri mu Burundi. Kuri bo icyihutirwa ni ukuzamura imibereho y’abaturage, guhagarika ubugizi bwa nabi bukorwa mu bice bitandukanye no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri rusange.

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Barandangiye Pascal, yasabye abayobozi kubwira abaturage ko bakwiye gutanga amafaranga yo gushyigikira amatora yo mu 2020
Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Barandangiye Pascal, yasabye abayobozi kubwira abaturage ko bakwiye gutanga amafaranga yo gushyigikira amatora yo mu 2020