00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage miliyoni 12,9 muri Afurika y’u Burasirazuba kubona ifunguro ni ihurizo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 23 April 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Abantu bagera kuri miliyoni 12.9 batuye Afurika y’u Burasirazuba babana n’ikibazo cyo kutabona ifunguro rihagije.
Ibi biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagararagara n’Umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika wita ku iterambere (USAID).
Amakuru dukesha The New Times yo muri iki gitondo avuga ko mu cyegeranyo USAID yashyize ahagaragara kigaragaza ko uyu mubare w’abantu babana no kutabona ibibatunga bihagije wagabanutse uva kuri miliyoni 14,9 ugera kuri miliyoni 12,9 nk’uko imibare (…)

Abantu bagera kuri miliyoni 12.9 batuye Afurika y’u Burasirazuba babana n’ikibazo cyo kutabona ifunguro rihagije.

Ibi biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagararagara n’Umuryango mpuzamahanga w’Abanyamerika wita ku iterambere (USAID).

Amakuru dukesha The New Times yo muri iki gitondo avuga ko mu cyegeranyo USAID yashyize ahagaragara kigaragaza ko uyu mubare w’abantu babana no kutabona ibibatunga bihagije wagabanutse uva kuri miliyoni 14,9 ugera kuri miliyoni 12,9 nk’uko imibare yegeranijwe guhera mu kwezi ku Kuboza 2012 ibigaragaza.

Nk’uko iki cyegeranyo kibigaragaza ibi byatewe n’uko guhera mu mpera z’umwaka wa 2012 ndetse no muri Werurwe 2013 imvura yiyongereye mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu bya Tanzaniya, u Rwanda, u Burundi, Uganda mu majyaruguru ya Kenya, Somalia ndetse no muri Ethiopia.

Ihuriro ry’ibihugu bigamije iterambere (IGAD), ryagaragaje ko guhera mu kwezi kwa Werurwe kugera muri Gicurasi imvura izakomeza kugwa neza, ibi bikaba bizatuma umubare w’ababana no kutabona ifunguro muri ibi bihugu ukomeza kugabanuka.

Ibihugu byagaragajwe muri iki cyegeranyo ko gifite iki kibazo harimo igihugu cya Kenya, muri iki gihugu haravugwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Umuyobozi wa sosiyete y’abahinzi babigize umwuga muri Kenya, Paul Mbuni yatangaje ko igituma muri iki gihugu hakigaragara abantu batagira ibi batunga bihagije ndetse n’igiciro kigakomeza kuzamuka, bituruka ku isenyuka ry’ibikorwa remezo mu by’ubuhinzi byangizwa n’imvura igwa muri iki gihugu, bimwe muri ibi ni imirima itemba, isenyuka ry’imihanda, ibiraro n’ibindi.

Mu gihe Afurika y’u Burasirazuba ituwe n’abantu basaga miliyoni 400 muri bo Miliyoni 12,9 ntibabona ifunguro rihagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages