00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye akarere ka Ituri batewe ubwoba n’abarwanyi ba FDLR bahimukiye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 February 2015 saa 08:17
Yasuwe :

Sosiyete sivile yo mu gace ka Mambasa, mu karere ka Ituri gaherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itewe impungege n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya Leta y‘u Rwanda bahimukiye bakambitse mu ishyamba rya Bakaïko.

Radiyo Okapi ivuga ko abo barwanyi bavuye mu duce twa Katine na Mangurujipa mu gace ka Beni. Umuyobozi wa Sosiyete sivile yo mu gace ka Mambasa, Martin Makala, avuga ko abaturage bafite ubwoba ko bazagirirwa nabi n’abo barwanyi dore ko nta basirikare ba Congo barangwa muri ako gace.

Abaturage bo mu gace ka Mambasa bavuga ko babonye abarwanyi ba FDLR bitwaje intwaro binjira mu ishyamba rya Bakaiko

Umuyobozi w’ako gace Xavier Lokpa nawe avuga ko hashize amezi abiri abonye itsinda ry’abarwanyi ba FDLR bitwaje intwaro berekeza mu ishyamba rya Bakaiko ariko akemeza ntawe bari bagirira nabi.

Asaba Leta ya Congo kohereza abasirikare muri ako gace byihutirwa bakarinda abaturage ntawe uragirirwa nabi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages