Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026 nibwo iyi Ministeri ibinyujije mu kigo gishinzwe kugenzura amazi (AWWDA), yavuze ko ibice bya Nairobi, Kiambu, Kajiado, Muranga na Machakos bizamara iminsi itanu nta mazi bifite.
Amazi ateganyijwe kubura kuva tariki 6 Mata 2026, saa 08:00 za mu gitondo, akazongera kuboneka ku wa 11 Mata Saa 08:00. Abaturage basabwe kuvoma amazi menshi kandi bakayakoresha neza kugeza igihe uyu muyoboro uzongera gufungurwa.
Iki kigo kivuga ko muri iyi minsi itanu hazaba hakorwa imirimo yo kuvugurura, kwagura no gusana ibice by’uyu muyoboro.
Imirimo myinshi izibanda ku miyoboro y’amazi iva Thika no ku rugomero rwa Ndakaini, ijya mu ruganda rutunganya amazi rwa Kigoro.
Ibi biri muri gahunda ya Leta yo kuvugurura imiyoboro y’amazi izabasha guhaza igihugu mu ntego z’igihe kirekire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!