Indege yari itwaye abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bavuye mu nama y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa I Dakar muri Senegal yari ikoze impanuka Imana ikinga ukuboko.
Iyo ndege yari irimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, abadepite benshi n’abandi bavuga rikijyana, yahuye n’ikibazoubwo idirishya ryaturitse umuyaga ugatangira kuyinjiramo.
Umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Congo, Aubin Minaku, wari ugifite igihunga, yabwiye Radiyo Mpuzamahanga ko yari yahebye ubuzima bwe.
Ati” Twari turi ku muvuduko ukabije kandi turi kuri metero 10 000 z’ubujyejuru, idirishya riraturika, twahiye ubwoba, ntitwari tugishobora guhumeka.”
Kugira ngo yirinde impanuka, uwari uyitwaye yahise afta umwanzuro wo kuyisubiza mu murwa mukuru wa Senegal bari bavuyemo ashobora kubageza ku kibuga cy’indege nta n’umwe ugize icyo abaye.
Byateje umwiryane muri Leta ya Congo bamwe mu badepite basaba ko Minisitiri Ushinzwe Ubwikorezi bw’ibintu n’abantu yakwisobanura imbere y’Inteko ishinga Amategeko akavuga aho iyo ndege yaguzwe n’ukuntu abayobozi b’igihugu batwarwa mu ndege zitujuje ubuziranenge.



















TANGA IGITEKEREZO