Imiryango igera ku munani irimo n’uwitiriwe Desmond na Leah Tutu, ni yo yasabye ko haba ibi biganiro, bifatwa nk’umwanya mwiza wo gutekereza ku bibazo by’ubukungu na politiki byugarije Afurika y’Epfo no kubishakira umuti.
Thambo Mbeki yongeye kwibutsa ko ibibazo bihari kandi bikwiye gushakirwa umuti, kandi ko bikomeje kugira ingaruka ku mibanire mu gihugu muri rusange.
De Klerk we yagaragaje ko uretse ibibazo bya politiki, n’ubukungu butifashe neza na gato, ku kigero kitigeze kibaho kuva mu myaka isaga 20 ishize..
Ati” Nta kindi gihe ubukungu bwacu bwigeze bumera nabi kuva mu 1994. Ndetse nta washidikanya ko dukeneye ibiganiro bishya, kugira ngo tuganire kuri ibi bibazo bitatworoheye.”
Nk’uko RFI yabyanditse, Motlanthe we yagaragaje ko nibakomeza kureka ibikorwa bibi bya politiki bikaganza, amateka atazigera abibabarira.
Nubwo hari bamwe babyishimiye ariko, hari n’abandi babyamaganye barimo n’abo mu ishyaka EFF bagaragaje ko batiyumvisha uburyo De Klerk wayoboye leta yashyiraga imbere ivanguramoko (apartheid), yagira uruhare mu bisubizo igihugu gikeneye.



















TANGA IGITEKEREZO