Inyandiko yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abiy yarahiriye mu nama isanzwe ya mbere itangiza umwaka wa mbere wa manda y’Inteko Ishinga Amategeko ya karindwi.
Ishyirwaho rya guverinoma nshya rikurikiye amatora rusange ya karindwi yabaye ku wa 1 Kamena 2026.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Minisitiri w’Intebe Abiy yavuze ko amatora y’igihugu yanyuze mu bihe bikomeye, ayagereranya na zahabu itunganyirizwa mu muriro. Yagaragaje ko nubwo ayo matora yahuye n’imbogamizi, yarushijeho gushimangira umuco wa demokarasi muri Ethiopia.
Yavuze ko gutsinda no gutsindwa kw’amashyaka ari ibintu bisanzwe mu guhiganwa muri demokarasi, ariko ashimangira ko Ethiopia nta bana bayo batsinzwe ifite, ahubwo ko bose batsinze.
Abiy yasabye abaturage gushyira hamwe, agaragaza ko ibibazo igihugu gihanganye na byo bishobora gukemuka ari uko Abanya-Ethiopia bafatanyije kandi bagatera imbere nk’abavandimwe.
Yanagarutse ku mpinduka zihuta kandi zitateganyijwe zibera ku Isi, avuga ko gukomeza kuba maso no kwitegura ejo hazaza bifite akamaro gakomeye.
Yashimangiye ko guhitamo no gukurikirana ibifitiye igihugu akamaro ari inshingano ikomeye ku b’iki gihe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!