Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashiriwe n’amafaranga mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu rugendo muri Abu Dhabi yitabaza Banki Nkuru ya Kenya imuguriza amafaranga ibinyujije muri ambasade ya Kenya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ikinyamakuru The Star kivuga ko Perezida yari mu rugendo rw’akazi kandi amafaranga yo gukoresha yagombaga gutangwa na Leta ya Kenya.
Nubwo abari bamuherekeje batazwi bose, ariko bivugwa ko bari barenze 20 barimo ushinzwe ikigega cy’imari Henry Rotich, Umunyamabanga ri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Amina Mohammed n’umuvugizi wa Leta ya Kenya Manoah Esipisu.
Esipisu yahakanye ayo makuru avuga ko ingendo zose za leta ziba zarateganyirijwe amafaranga hakiri kare, ariko avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari yo ifite ububasha bwo kubyemeza cyangwa kubihakana ku mugaragaro.
The Star kivuga ko abashinzwe kwita kuri Uhuru babonye amafaranga abashiranye bakihutira guhamagara muri Kenya ngo babatabare atari yabimenya ariko bikarangira abimenye.
Ikinyamakuru The Star cyagerageje kuvugana na benshi mu bari kumwe na Uhuru Kenyatta ariko ntibyashoboka.
Perezida Uhuru amaze gukora ingendo z’akazi 28 mu mahanga kuva yafata ubutegetsi, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, yakoze ingendo 13 bivugwa ko zamaze amafaranga y’ingendo yari ateganyirijwe yose.



















TANGA IGITEKEREZO