00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 na RDC byemeranyije ku nzira yo gukomeza ibiganiro by’amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2026 saa 12:09
Yasuwe :

Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byemeranyije ku mugambi ugamije guteza imbere inzira y’ibiganiro by’amahoro no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bemeranyijeho mu biganiro n’amasezerano ya Doha.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama yamaze iminsi itanu yabereye mu Busuwisi kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama, aho impande zombi zasuzumye aho inzira y’ibiganiro igeze ndetse n’ibibazo byagiye bitinza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bumvikanyeho.

Impande zombi zatangaje ko hari intambwe imaze guterwa mu gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’agahenge (Expanded Joint Verification Mechanism Plus - EJVM+). Bateganyije ko ubutumwa bwa mbere bwo kugenzura agahenge buzabera i Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, ku wa 24 Kanama.

Iyo nama yahuje abahagarariye Guverinoma ya RDC na AFC/M23, hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Togo, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’u Busuwisi.

Itangazo rihuriweho n’impande zombi rigira riti “Impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza ibiganiro bigamije amahoro no gukemura amakimbirane binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.”

Uburyo bushya bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano buzajya busuzuma aho ibikorwa bigeze no gufasha gukemura ibibazo bizagaragara mu gihe impande zombi zikomeje kubahiriza ibyo ziyemeje.

Gusa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono biganiro bya Doha ryakomeje kugorana, cyane cyane ku bijyanye no kurekura imfungwa, kubahiriza agahenge ndetse n’ingamba z’ubutabazi.

Impande zombi zimaze kumvikana ku ngingo eshatu mu munani ziteganyijwe mu nzira iganisha ku masezerano y’amahoro. Izumvikanyweho zirimo ihererekanya ry’imfungwa, agahenge ndetse n’ibijyenye n’ibikorwa by’’ubutabazi.

Hasigaye ibiganiro ku bindi bibazo birimo gusubizaho ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu, ivugururwa ry’inzego, imiyoborere ihuriweho n’abaturage, gahunda z’umutekano, ibibazo by’irangamuntu n’ubwenegihugu, ndetse no kongera kubaka imibereho y’abaturage, ubutabera, ukuri n’ubwiyunge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages