Ibi kandi biheruka kwemezwa mu minsi ishize na Visi Perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko bimwe mu bizagenderwaho mu kugena imishahara fatizo byarangije kumvikanwaho ku buryo ibizavamo bizamenyekana muri Mutarama 2016.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe iki gihugu cyugarijwe bikomeye n’ibibazo by’ubusumbane bw’imishahara y’abakozi, bwagiye butuma abaturage batiyumvanamo ndetse mu bihe bitandukanye hakaba imvururu n’imyigaragambyo.
Mu mwaka wa 2012, Abapolisi bishe barashe abantu 34 bari mu myigaragambyo mu gace kitwa Marikana.
Hagati muri uyu mwaka kandi habaye amakimbirane akomeye muri iki gihugu ubwo bakavukire bibasiye abimukira babashinja kuza kubanyunyuza imitsi kuko aribo bafite akazi keza muri Afurika y’Epfo.
Nkuko ababikurikiranira hafi babitangaje, ngo iyi mishahara fatizo izaba umuti ku busumbane bwugarije iki gihugu ndetse n’ubukene ku bakozi baciriritse.
Ibi kandi niko byagiye bigenda mu bihugu nka Indonesia, u Bwongereza na Brazil, ahari ikibazo cy’ubusumbane no kutiyumvanamo muri Sosiyeti bigakemuka nyuma yo gushyiraho imishahara fatizo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Business Tech, ibihugu 155 ku Isi nibyo bimaze gushyiraho imishahara fatizo naho ibigera kuri 41 ntacyo birabikoraho.



















TANGA IGITEKEREZO