00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika ihombera miliyari 50 z’amadorali muri ruswa n’ubucuruzi butemewe buri mwaka

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 3 February 2015 saa 06:38
Yasuwe :

Akanama kashyizweho na Loni ngo gasuzume impamvu umugabane wa Afurika udatera imbere ku cyumweru kagaragaje ko impamvu nyamukuru izahaza ubukungu bwa Afurika ari uko buri mwaka itakaza miyari 50 z’amadorali ya Amerika mu misoro yanyerejwe, ruswa , ibyaha bikorwa byagambiriwe n’ibindi.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko uwahoze ari umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo Thabo Mbeki ari nawe uyoboye ako kanama , yagaragaje ko ubucuruzi bw’intwaro n’iyibwa ry’amabuye y’agaciro rikorwa (…)

Akanama kashyizweho na Loni ngo gasuzume impamvu umugabane wa Afurika udatera imbere ku cyumweru kagaragaje ko impamvu nyamukuru izahaza ubukungu bwa Afurika ari uko buri mwaka itakaza miyari 50 z’amadorali ya Amerika mu misoro yanyerejwe, ruswa , ibyaha bikorwa byagambiriwe n’ibindi.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko uwahoze ari umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo Thabo Mbeki ari nawe uyoboye ako kanama , yagaragaje ko ubucuruzi bw’intwaro n’iyibwa ry’amabuye y’agaciro rikorwa n’amasosiyete mpuzamahanga ari inzitizi ikomeye yo guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika ukennye cyane kurusha iyindi ku Isi.

Yagize ati” kurya ruswa ku mugabane wa Afurika ni byo byorohereza amasosiyete kudatanga imisoro ndetse bikanatera abantu gukora ibyaha byagambiriwe.”

Thambo Mbeki wari uyoboye akanama kiga ku irengero ry'ubukungu bwa Afurika

Iryo tsinda ryagaragaje ko uko kunyereza imisoro n’amahoro bigira ingaruka ikomeye ku bukungu bwa Afurika .

Ubukungu bwa bukomeje kwiyongera ku kigero cya 5% ariko ntibiyibuza gukomeza gutumiza ku bwinshi ibicuruzwa mu Bushinwa no mu Buhinde.

Umukozi ushinzwe ku rwanya ruswa mu muryango Action Aid International Henry Malumo yaragaraje ko ibyo biba mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bivuga ko bikora uko bishoboye mu guhashya inyerezwa ry’umutungo wa Afurika ubyoherezwamo nyamara mu by’ukuri nta gikorwa.

Yagize ati” Ni ingenzi cyane kudafata ikibazo nkikireba umugabane wa Afurika gusa , kuko amafaranga menshi anyerezwa ku mugabane wa Afurika ajya kubitswa mu mabanki yo mu Burayi ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages