Ibihugu bya Afurika bibinyujije mu itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika , C-10 biriga ku buryo ko nibura Afurika igira imyanya ine mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano kandi ibiri ikaba ihoraho.
Ikinyamakuru Standard Media kivuga ko iryo tsinda ryifuza ko Akanama k’Umutekano kaguka kakongerwamo indi myanya ya Afurika, iya Aziya, ibihugu by’Abarabu, Amerika y’Epfo n’ibyo mu gace k’inyanja ya Pacific.
Abagize itsinda C-10 bashaka ko akanama k’umutekano kaba kagizwe n’imyanya 26 izaba irimo ibiri ihoraho n’indi ibiri idahoraho y’ibihugu bya Afurika, nubwo badashaka ko hari ibindi bihugu byiyongera mu bifite ubudahangarwa muri ako Kanama.
Kuri ubu ibihugu bifite ubudahangarwa mu Kanama k’Umutekano ka Loni ni u Bushinwa, u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, n’u Bwongereza.
Mu myanya 10 idahoraho mu kanama ka Loni, Afurika ihagarariwe n’u Rwanda, Nigeria na Tchad.
U Rwanda ruzasimburwa na Angola mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri mu itsinda rya C-10 bahuriye i Nairobi muri Kenya ku wa mbere biga ku buryo bazumvisha iby’uwo mushinga wo kuvugurura Akanama k’Umutekano mu bihugu byo ku yindi migabane mu nama rusange ya Loni y’umwaka utaha.
Atangiza ibiganiro, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yashinje Loni kubogama no kutagira demokarasi, avuga ko ibihugu bya Afurika bigomba kwikorera ubuvugizi ngo ijwi ryabyo ryumvikane.
Ati "Uburyo imigabane y’Isi ihagarariwe muri Loni ntibisobanutse. Akanama k’umutekano ni gato, imikorere yako n’uburyo hari ibihugu bimwe bivuga rikijyana ni ikibazo.”
Loni yashinzwe ku ya 24 Ukwakira 1945 isimbuye Ihuriro ryari ryananiwe gukumira hakiri kare Intambara ya Kabiri y’Isi. Igishingwa yari igizwe n’ibihugu 51 ariko kuri ubu irimo ibihugu 193.



















TANGA IGITEKEREZO