00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika ishobora guhomba miliyari 20$ kubera El Niño

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 July 2026 saa 02:06
Yasuwe :

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko Afurika ishobora guhomba hagati ya miliyari 10 na miliyari 20 z’Amadolari ya Amerika kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziterwa n’ibihe bizwi nka El Niño byitezwe muri uyu mwaka.

Umuyobozi muri BAD ushinzwe iterambere ritangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Anthony Nyong, yavuze ko iki kibazo gishobora kugabanya umusaruro mbumbe w’ibihugu bizibasirwa ku kigero kiri hagati ya 1% na 2%; bingana n’igihombo cya miliyari 10 kugeza kuri miliyari 20 z’Amadolari.

El Niño ni ibihe biterwa n’ubushyuhe budasanzwe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pacifique, bukunze kuzana impinduka zidasanzwe mu kirere cy’ibihugu byinshi. Muri Afurika, ishobora gutera amapfa akomeye mu bice bimwe na bimwe, mu gihe ahandi hagwa imvura nyinshi itera imyuzure n’ibindi biza.

BAD ivuga ko ibibazo bitazagarukira ku buhinzi gusa, ahubwo ko bishobora no guhungabanya umutekano w’ingendo zo mu mazi, imari y’ibihugu, kwangiza ibikorwaremezo ndetse no kugabanya ubushobozi bw’ibihugu bwo kwishyura inguzanyo byahawe.

Mu gihe cya El Niño, abahinzi bo muri Afurika basanzwe bahura n’igihombo gikomeye, aho BAD ivuga ko agaciro k’umusaruro wabo ushobora kwangirika gashobora kugera kuri miliyoni 330 z’Amadolari muri uyu mwaka.

Ibihugu byo mu karere ka Sahel, kimwe n’ibyo muri Afurika y’amajyepfo nka Mozambique byigeze kwibasirwa cyane n’ingaruka za El Niño zirimo inkubi y’umuyaga, bishobora kongera kwibasirwa.

BAD yavuze ko mu bihugu byinshi, amafaranga yagenewe inzego z’ubuzima, uburezi n’ibindi bikorwa by’ingenzi ashobora kwimurirwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza bikomoka kuri El Niño.

Nyong yavuze ko El Niño ishobora no gutera abantu benshi kwimuka kubera kubura ibiribwa n’amazi. Yagaragaje ko ibihugu nka Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Mali, u Burundi na Nigeria bishobora guhura n’ibyago bikomeye.

Ati “El Niño niza, hazabaho kwimuka kw’abantu benshi. Igiciro cy’ibigori, kimwe mu biribwa by’ingenzi mu bihugu byinshi, gishobora kwikuba kabiri. Abantu ntibazahaguma, bazimuka.”

BAD ivuga ko Afurika ikeneye kongera ishoramari mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, igaragaza ko amafaranga akenewe mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka zayo ashobora kugera kuri miliyari 100 z’Amadolari muri uyu mwaka.

Nyong yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu gukumira ibiza mbere y’uko bibaho, avuga ko kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ari byo byatanga igisubizo kirambye kurusha gutegereza gusana ibyangiritse nyuma y’ibiza.

El Niño ikunze guteza imyuzure mu bihugu byinshi bya Afurika birimo u Burundi na Mozambique
Mu gihe bamwe bibasirwa n'imvura nyinshi, ahandi baba bugarijwe n'amapfa akomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages