Ubusanzwe uyu muti wakoreshwaga mu kuvura inyamaswa kuko urwanya za microbe zishobora gutera uburwayi. Icyorezo cya Covid-19 kimaze gutera, abaganga bo mu bihugu byo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo batangiye gukoresha uwo muti, maze abo muri Afurika y’Epfo babigiraho.
Sahpra yaje guhagarika ikoreshwa ry’iyo miti kuko nta bushakashatsi bwari bwakozwe bwerekana ko ivura Covid-19, ariko abaganga bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko icyo ari icyemezo kidakwiye kuko uwo muti wagaragaje ubushobozi bwo kuvura izindi ndwara ku buryo byoroshya ubukana ku muntu usanganywe Covid-19.
Prof Nathi Mdladla ukuriye Ishami ryakira indembe mu bitaro bya George Mukhari Academic, yavuze ko mu bihe by’icyorezo, nta mwanya uba uhari wo gukora ubushakashatsi bw’igihe kirekire.
Yagize ati “Icyo turi kuvugaho, ni uko mu bihe by’icyorezo, ntushobora kubona uko wakora ubushakashatsi bw’igihe kirekire, kuko mu gihe uri muri ibyo, abantu baba bari gupfa”.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyazahajwe cyane na Covid-19 ku Mugabane wa Afurika, aho abarenga 50 000 bamaze kwitaba Imana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!