Nyuma y’imyaka 20 ivangura ryakorerwaga abirabura muri icyo gihugu (Apartheid) rirangiye, igice kinini cy’ubutaka kiracyari mu maboko y’abazungu.
Guverinoma y’icyo gihugu ikomeje kotswa igitutu ngo yongerere abirabura ubutaka .
Avuga kuri iyo gahunda nshya y’iringaniza ry’ubutaka, Perezida Zuma yagize ati” Ubutaka ni kimwe mu bibazo bikomereye gusubiza mu buryo amakosa yo mu gihe cyashize. Ni muri urwo rwego amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka azashyikirizwa inteko ishinga amategeko muri uyu mwaka”
Zuma yatangaje ko mu minsi iri imbere abanyamahanga bazaba bemerewe gukodesha ubutaka gusa, naho abahinzi bafite ubwenegihugu ntibemererwe gutunga isambu irenze hegitari ibihumbi 12.
Abasesenguzi basanga iyi gahunda izahura n’imbogamizi kuko abahinzi ko nibatemererwa gutunga isambu nini cyane batazabona uko bahingira isoko.
Bamwe mu badepite batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi ANC bashaka ko abazungu bamburwa ubutaka bwabo nta ngurane.
Ku wa kane w’icyumweru gishize abadepite bakozanyijeho mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo abaheza nguni bo mu ishyaka EFF bayobowe na Julius Malema bagiye baca mu ijambo Perezida Zuma abagezaho ijambo ry’umwaka.
Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko yategetse ko basohorwa ku ngufu bivamo imirwano.
Abarwanashyaka ba EFF bakoresheje ijambo perezida Zuma yari yageneye abanyagihugu bamubaza iby’inkunga yatewe na Leta ngo avugurure inyubako ye y’agaciro kabarirwa muri za miliyoni z’amadorali.


















TANGA IGITEKEREZO