Uwo muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, wabereye mu ngoro ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abayahudi iri mu mujyi wa Cape Town muri icyo gihugu.
Wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega hamwe n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu, Abaturuka muri Afurika y’Uburasirazuba, abaturage ba Afurika y’Epfo ndetse n’umuryango w’Abayahudi baba mu mujyi wa Cape Town.
Ni mu gihe u Rwanda ni Isi muri rusange bari mu gihe cy’iminsi ijana yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku nshuro ya 21 yo kwibuka Jenoside, intego nyamukuru ni ukurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, haharanirwa ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.



















TANGA IGITEKEREZO