Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko abenshi muri bo bagize uruhare mu bikorwa byo gusambanya abagore umunani babasimburanaho ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo.
Iryo sanganya ryabaye ku wa Kane mu gace ka Krugersdorp, gaherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Johannesburg.
Iryo tsinda ryari rigizwe n’abagore 12 n’abagabo 10 ryagabweho igitero riri gufata amashusho y’indirimbo mu kirombe cy’amabuye y’agaciro. Abagore umunani basambanyijwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 19 na 37.
Umwe mu bahohotewe yabwiye ikinyamakuru cyo muri iki gihugu ko ababagabyeho igitero bari bipfutse ibiringiti ku mubiri no mu maso, babanza kubakanga barasa amasasu mu kirere.
BBC ivuga ko abakuru bari muri bo ngo bategetse abasore gusambanya abagore barangije babambura ibyo bari bafite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!