00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Abaturage batwitse inzu z’abimukira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 February 2017 saa 03:24
Yasuwe :

Abaturage ba Rosettenville iherereye mu Majyepfo ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo batwitse inzu 15 z’abimukira b’abanyamahanga, babashinja kuzicururizamo ibiyobabwenge no gukoreramo uburaya.

Abo baturage bashinja Abanyanijeriya kuba barabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko imwe mu mitungo muri ako gace, barangiza inzu bakazihindura indiri y’ibiyobyabwege n’uburaya.

Umuyobozi w’Ihuriro rya Diaspora Nyafurika, Marc Gbaffou, yemeje ibyo amakuru y’ibyo bitero ku banyamahanga, anenga Meya Johannesburg Herman Mashaba kuba yarashyuhije umutwe abaturage.

Avuga ko mu Ukuboza 2016, Mashaba yavugiye mu kiganiro n’itangazamaku ko ibyo akesha abaturage ari uko abimukira b’Abanyanijeriya amazu yabo akorerwamo uburaya, bakagira abakobwa kuva ku myaka icyenda. Byongeye abagore bakekwaho kutagira ibyangombwa.

Gbaffou avuga ko meya atari akwiye kuvuga atyo mu gihe nta gihamya abifitiye. Agahamya ko ibyo ari ukubiba urwango ku banyamahanga kugereraya abanyamahanga badafite ibyangombwa n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Umwe mu bayobozi bo muri ako gace, Andile Tshem, yamaganye ibyo bikorwa by’urugomo, yongeraho ariko ko igihe kigeze ngo abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko bagire icyo bakora mu kurwanya abanyabyaha.

Ati “Ntidushyigikiye ko ibi rwose, ntiwakosoza ikosa irindi, abaturage ba Afurika y’Epfo ntibagomba kuba ku mihanda mu gihe abanyamahanga bafashe iznu bakazihinduramo iz’uburaya.”

Imwe mu nzu zahawe inkongi muri Rosettenville(Ifoto: @MichaelSun168)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages