00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo : Gutwikira abanyamahanga byageze n’i Pretoria

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 February 2017 saa 07:23
Yasuwe :

Hashize icyumweru ibikorwa byo kwibasira abanyamahanga bigaragara muri Afurika y’Epfo, i Johannesburg na Pretoria, aho bamwe batwikirwa inzu, abandi bagasahurwa.

Ibyo bikorwa byo kwibasira abanyamahanga byatangiriye mu minsi ishize ahitwa Rosettenville mu Majyepfo ya Johannesburg, imodoka 26 zitwikwa n’abantu bataramenyekana nk’uko Polisi yabitangaje.

Uretse izo modoka hanatwitswe inzu z’abanyamahanga, abaturage babashinja uburaya no gucuruza ibiyobyabwenge.

Nk’uko tubikesha RFI, no kuwa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017, hari inzu eshatu zatwitswe mu murwa Mukuru Pretoria, n’imodoka zibarirwa muri 20 ziratwikwa.

Sogun Oluwa, Umunyanijeriya uri mu bibasiwe yagize ati "Saa mbili z’umugoroba, itsinda ry’abantu baje iwacu, batangira gusakuza, ngo ‘abanyamahanga bose bagomba gusohoka’, ibintu byose barasahura."

Ku bw’ibyo bikorwa, inzego z’umutekano zarushijeho kuwukaza mu bice bitandukanye.

Imwe mu nzu zahawe inkongi muri Rosettenville(Ifoto: @MichaelSun168)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages