00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Ibihumbi by’abaturage byigabije imihanda bisaba Perezida Zuma kwegura

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 17 December 2015 saa 10:29
Yasuwe :

Nyuma y’impinduka za hato na hato Perezida Zuma yakoze muri Minisiteri y’Imari ashyiraho abaminisitiri babiri mu cyumweru kimwe, byanatumye ifaranga ry’iki gihugu rita agaciro ku isoko mpuzamahanga, Abanyafurika y’Epfo kuva kuri uyu wa 16 Ukuboza bari mu myigaragambyo bamagana uyu Mukuru w’Igihugu ndetse banamusaba kwegura ku butegetsi.

Abigaragambya mu mijyi ya Cape Town, Johannesburg, Pretoria n’ahandi basaba ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kwiga kuri Perezida Jacob Zuma bavuga ko ubutegetsi bwe bwaranzwe no gukora amakosa anyuranye, arimo kuba yarasimburanyije Abaminisitiri b’Imari bigatuma ifaranga ryabo rita agaciro mu gihe gito gishoboka.

Mu bikorwa abigaragambya bashinja Perezida Zuma harimo na ruswa bavuga ko yamunze ubutegetsi bwe, abandi bakavuga ko hakenewe Perezida udahuzagurika kandi utekerereza igihugu mu buryo bwagutse.

Zwelinzima Vavi uyoboye ihuriro ry’abacuruzi bakomeye muri Afurika y’Epfo, kimwe na bagenzi be bavuga ko batakomeza kwihanganira kuyoborwa n’umuntu utera ubwoba abaturage b’igihugu abakangisha ruswa.

The New York Times ivuga ko abirabura aribo bagize umubare munini w’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndetse ngo banagize igice kinini cy’abari mu ishyaka rya ANC riyoboye igihugu kuva mu 1994, bityo ntibitabiriye imyigaragambyo ku bwinshi ariko abazungu bayigaragayemo ari benshi binatanga ishusho nyayo y’ibyandikwaga ku mbuga nkoranyambaga bisaba Perezida Zuma kwegura.

Zuma arashinjwa ruswa
Kugeza ubu Perezida Zuma ntabwo aragira icyo avuga kuri ibi
Ibihumbi by'Abazungu n'Abirabura bahuriye mu mihanda basaba ko Perezida Zuma yegura
Barifuza ko Perezida Zuma yegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages