Impagarara no gucikamo ibice mu baturage ba Afurika y’Epfo, byongeye gufata indi ntera nyuma y’imyaka 20 iki gihugu cyigobotoye ingoma ya bagashakabuhake (Apartheid), biturutse ku magambo yavuzwe ku cyumweru n’umuzungukazi, yinubira kuba abirabura baranduje inkengero z’ikiyaga ubwo bizihizaga iminsi mikuru isoza umwaka.
Uwo mugore yavuze ko abirabura ari inkende zitagira uburere, zangiza ibikorwa rusange. Ibi byazamuye umwuka mubi mu baturage. Nubwo uyu mugore yasezerewe mu kazi, ntacyo byahinduye ku mwuka mubi yabibye muri rubanda.
Ishyaka African National Congress (ANC) ryavuze ko amagambo agereranya abirabura n’inkende yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwo umugore ari irondaruhu rikwiye guhanirwa n’amategeko.
Umuvugizi wa ANC, Moloto Mothapo, yagize ati "Hakenewe amategeko agena ko amagambo nk’aya ari ibyaha, nk’uko bikorwa mu Budage iyo uhakanye Jenoside yakorewe Abayahudi, ukaba wakurikiranwa n’inkiko ndetse ugahanishwa gufungwa.”
Iki gitekerezo kandi gishyigikiwe n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Alliance Démocratique.
RFI dukesha iyi nkuru yavuze ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yatangiye iperereza kuri aya magambo. Itegeko Nshinga muri iki gihugu rihana imbwirwaruhame zibiba urwango mu baturage, ariko ku bwo kurengera ubwiyunge, umubare w’abamaze guhanirwa iki cyaha uracyari muto.



















TANGA IGITEKEREZO